Ibyavuzwe n'abahanga 04 :

Ba umuntu ukubita incuro imwe ahantu 1000 aho kuba umuntu ukubita ahantu hamwe incuro 1000.

Uri uwo gutekereza kwawe kukugira we.

Abantu bose ni kimwe batandukanwa n'ingeso gusa.

Igihe uzumva urusha abo muri kumwe ubwenge uzahite umenya ko uri aho udakwiye kuba uri.

Kwimura umusozi bisaba kubanza gukuraho utubuye tuwuriho.

Iyo umaze kubona ko intego itagishobotse icyo uhindura si intego ahubwo ni uburyo bwo kuyigeraho.

Kwishima kumwe gutwikira imibabaro igihumbi.

Ubuzima si bwiza ahubwo ni ukugira inshingano no kuzubahiriza.

Ahakirizwa itara uzahashakishe ricyaka.

Urusha abandi ubwenge ni ubarusha kugenzura ayo avuga nyamara mu bikorwa akanyaruka nk'umurabyo.

Ntuzatinye gukora amakosa ahubwo uzatinye gukora icyaha.

Utababarira aba asenya ikiraro nawe ubwe azakenera kwambukiraho.

Intsinzi nyayo igenwa n'imyitwarire iyibanziriza n'iyo habaye igisa nayo aba tari iya nyayo.

Niba ntacyo wakoze nta n'icyo kuvuga ukwiye kugira.

Mu bantu bose habamo abantu babiri ku mpembe zombi, umunyabwenge n'ikigoryi abo bombi ntakibahindukaho.

Ntuzashore abantu mu bintu nawe ubwawe utifuza kubarizwamo.

Niba wigenzura ukajagajaga mu ndiba z'umutima ugasanga nta kibi wahishemo ntihazagire ikindi kindi kigutera ubwoba.

Diyama ifite inenge n'ubundi ni iy'agaciro kuruta isarabwayi ritagira inenge.

Niba ntacyo tuzi ku buzima nta n'icyo dukwiye kumenya ku rupfu.

Ibyo utifuza kugirirwa byose ibyo nawe ntuzagire undi ubigirira.

Nusoma igitabo ukakirangiza nta kintu wigiyemo ubwo nacyo kizaba atari cyo.